Umugore ukomoka mu gihugu cya Kenya akurikiranyweho icyaha cyo gucucura Banki yo muri Zimbabwe akayabo ka Miliyoni 120 z’amadorali

Umugore ukomoka mu gihugu cya kenya w’imyaka 40 y’amavuko witwa Primrose Nyeri Mwangi akurikiranyweho icyaha cyo gucucura Banki yo muri Zimbabwe y’igihugu akayikuramo arenga Miliyoni 120 z’amadorali ariko yifashishije ikoranabuhanga.

Primrose Nyeri Mwangi bivugwa ko yinjiye mu mabanga ya Banki maze atangira gukora ubufindo bunyuranye ari nabyo byatumye abasha gukora aya manyanga agasahura iyi banki yifashishije ikoranabuhanga.

Kugeza ubu uyu mugore yatunguye benshi kubera uburyo yabashije kwinjira muri iyi Bank akabasha kwiyoherereza agera kuri Miliyoni 120 z’amadorali nyamara yamaze kugezwa imbere y’urukiko i Harare aho ndetse byemejwe ko yakoze iki cyaha mu mwaka wa 2012 aho bivugwa ko yafatanyije n’abandi barimo Gerald Pondai hamwe na Prosper Hove.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO