Umugore w’imyaka 78 arashinja Donald Trump ibyaha birimo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byabaye mu myaka isaga 27

Mukecuru Carroll ararega Donald Trump kugira uruhare mu byaha birimo kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

E Jean Carroll ni umugore usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo urega Donald Trump kumukorera ibyaha birimo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato byabaye mu myaka ya 1990.

Uyu mugore w’imyaka 78 avuga ko ibi byabereye i New York muri imwe mu nzu z’imiturirwa amusanze mu cyumba cyo guhinduriramo imyenda mu myaka 27 ishize.

Nyirubwite Donald Trump uregwa ibi byaha byose nta na kimwe yemera , ndetse akavuga ko atigeze na rimwe ahura n’uyu mugore.

Ifoto yafashwe mu 1987 yerekana Carroll (uwa kabiri ibumoso) mu birori yahuriyemo na Donald Trump (uwa mbere ibumoso wateye ibitugu gafotozi)
(ifoto:St.Martin Press)

Abunganira Carroll bo bamaze kujurira no gusaba ko Trump w’imyaka 76 ngo agomba kuryozwa ibyo yakoze.

Aya masanganya yose aje uyu mugabo amaze igihe gito atangaje ko aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cya USA mu matora ateganyijwe 2024.

Donald Trump araregwa ibyaha byo gufata ku ngufu byabaye mu myaka 27

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO