Umugore w’umwirabura niwe ushinjwa guteza ubwimvikane buke hagati y’ibikomangoma mu Bwongereza

Umwiraburakazi Meghan , akomeje kuba ipfundo ry’ikibazo hagati y’abavandimwe babiri, Ibikomangoma Harry na Willian, bafatwa nk’ibikomerezwa mu bwami bw’u Bwongereza.

Kugeza ubu igikomangoma Harry , yahishuye uburyo yafashwe mu mashati akanigwa na mukuru we, Igikomangoma William amuziza umugore we Meghan, nk’uko bigaragara mu gitabo yanditse.

Mu gitabo ikinyamakuru The Guardian gifitiye kopi, gitangaza ko William yafashe Harry mu ikora bikamuviramo guca urunigi yari yambaye mu ijosi, ubundi akamuryamisha hasi ku mbaraga asa n’umuniga.

Inkuru ikomeza ivuga ko Harry yagwiriye isahane bashyiraho amafunguro y’imbwa ikaza kumeneka kuko yari ikoze mu idongo ikaza no kumukomeretsa.

Nyuma ngo William yahise amubwira ati:" Ntiwibeshye uhingutsa ibyabaye kuri Meghan."

Kugeza ubu ntacyo ubwami bw’u Bwongereza burabitangazaho, Doreko uyu Harry na Meghan bikuye ku nshingano z’i Bwami ndetse bakaba barashakanye ubukwe bwabo bugerwa intorezo, Dore ko benshi babyise amahano kubona amaraso y’i Bwami hazamo umwiraburakazi byongeyeho w’umunyamahanga.

Muri iyi nkuru y’iki gitabo kitaranajya ku mugaragaro, Dore ko biteganyijwe ko gisohoka kuwa kabiri w’icyumweru gitaha, Harry avugamo uburyo mukuru we yitaga umugore we ko ari umuntu udashobotse kandi utagira ikinyabupfura.

Benshi bakomeza bavugako bamuhora kuba ari umwiraburakazi waje mu muryango w’ibwami abandi bagashima cyane Harry ku bw’inzira y’inzitane urukundo rwabo rwaciyemo ariko ntiyemere gutsindwa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.