Umugore wa El Chapo yafunzwe aregwa ’gucuruza ibiyobyabwenge’

El Chapo Emma Coronel Aispuro umugore w’umucuruzi w’biyobyabwenge wavuzwe cyane mu myaka yashize Él Chapo Guzman yatawe muri Yombi n’igipolisi cyo muri Amerika akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Uyu mugore Emma Coronel Aispuro w’imyaka 31 yafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dulles hanze y’umurwa mukuru Washington DC.

Mu byatumye bamuta muri yombi haravugwamo ko afite uruhare mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge bya Cocaine, Methamphetamine, Heroine na Marijuwana.

Madamu El Chapo atawe muri yombi mu gihe umugabo we Él Chapo Guzman afungiye muri Gereza ya New York aho yakatiwe igifungo cya Burundu azira gucuruza ibiyobabwenge ndetse no kunyereza imisoro ni bindi byishi .

Él Chapo Guzman w’imyaka 63 yahoze ari umuyobozi w’itsinda ry’abacuruza ibiyobyabwenge bya Sinaloa ryari rifite umuyoboro munini wo gukwirakwiza ibiyobyabwenge muri Amerika.

Mu rubanza rwe mu mwaka wa 2019 urukiko rwasanze Él Chapo Guzman afite ibyaha bikomeye harimo kuba yarahaga abakobwa ibiyobyabwenge ndetse akanabafata ku ngufu kuva afite imyaka 13.

Nkuko tubikesha aikinyamakuru dailymaily biteganyijwe ko uyu mugore Emma Coronel Aispuro azitaba urukiko rwa Washington DC hakoreshejewe ikoranabuhanga nk’uko Ishami ryúbutabera muri Amerika ryabitangaje .

Uyu mugore kandi uretse kuba akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, arashinjwa gufatanya n’abandi gufasha umugabo we kuva muri gereza yo muri Mexico mu 2015.

El Chapo Guzman muri uwo mwaka yatorotse gereza icunzwe cyane ya Altiplano yo muri Mexique nyuma y úko abahungu be baguze inzu nziza hafi ya gereza bakinjiza Isaha ifite indangahantu ya GPS yerekanaga aho umubyeyi wabo ari kugeza aho umubyeyi wabo afungiye kugeza bamutorokesheje.

Nyuma yo gutoroka iyo gereza inyandiko nyinshi zagiye zivuga ko Coronel Aispuro yaba yaragize uruhare mu gutorokesha umugabo we mbere y’uko afatwa akajyanawa muri Amerika.

Él Chapo Guzman umugabo wamenyekanye cyane muri Mexique aho akomoka mu muryango ukennye cyane muri Leta Ya Sinaloa aho yaje kuba icyamamare mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri Mexique no muri Amerika ibintu byamuhiriye kugeza ubwo yashyizwe ku mwanya wa 701 mu kinyamakuru cya Forbes Magazine mu bantu bafite agatubutse aho umutungo we wabarirwaga muri Miliyari imwe y’idorali.

Emma afite ubwenegihugu bwa Amerika na Mexico ni nyina w’impanga yabyaranye na Guzman.

Azitaba urukiko rwa Washington DC hakoreshejewe ikoranabuhanga

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO