Umugore wa El Chapo yahawe igihano cy’imyaka itatu muri gereza

Umugore wa El Chapo yahawe igihano cyo gufungwa imyaka itatu muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge bya cocayine, heroyine n’urumogi byose abyinjiza muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu bindi byaha yahamijwe harimo ibyaha by’iyezandonke no kuyobora agatsiko k’abacuruzi b’ibiyobyabwenge kahoze kayoborwa n’umugabo we.

Umwe mu bagore batandatu ba Joaquin El Chapo witwa Emma Coronel Aispuro yahawe igihano cyo gufungwa amezi 36 angana n’imyaka itatu muri gereza hamwe no kumara amezi 48 acungishwa ijisho.

Mu kwezi kwa Kamena, Uyu mugore yahamijwe ibyaha byo gutanga ruswa ku bayobozi ba Leta ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1,500,000) by’Amadolari ya Amerika.

Uyu mugore nanone yahamijwe ibyaha byo gufasha uwahoze ari umugabo we El Chapo gutoroka gereza mu mwaka wa 2015 mbere y’uko yimurirwa muri gereza yo muri Leta zunze ubumwe za amerika nk’uko byari biteganyijwe muri Mutarama 2017.

Uyu mugore yagaragaye imbere y’ubucamanza atakamba asaba imbabazi ngo ababarirwe ibyaha ashinjwa ajye kwigisha abakobwa be bato gukura bagendera mu nzira nziza.

Yagize ati " Ndabinginze ntimuzatume abana banjye bakura badafite umubyeyi ubaha uburere. "

Emma Coronel Aispuro yavukiye i San Francisco muri California, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Emma Aispuro yamenyekanye cyane nk’umunyamideli w’Umunyamegizike n’igihe yitabiraga amarushanwa y’ubwiza ya Miss Coffee and Guava yabaye mu mwaka wa 2006.

Gusa uyu mugore yaje kumenyekana cyane no kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma yo gukora ubukwe bw’agatangaza mu mwaka wa 2007 na El Chapo, wari umucuruzi w’ibiyobyabwenge uzwi ku isi ndetse wahigwaga bukware n’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

El chapo, yaje gutabwa muri yombi mu 2014 arafungwa , Gusa mu mwaka wa 2015 yaje gutoroka gereza ndetse nyuma y’imyaka ine, mu kwezi kwa Gashyantare 2019 yongeye gutabwa muri yombi.

Icyo gihe inkiko zamuhamije ibyaha byo kuyobora no gukorera mu gatsiko k’abacuruza ibiyobyabwenge katemewe kandi kitwara gisirikare gakomeye cyane ku isi, kitwa Sinaroa Cartel.

Ibyaha byose yashinjwaga byatumye ahabwa igihano cyo gufungwa burundu muri gereza.


Emma Aispuro agiye gufungwa imyaka itatu.


El Chapo we yahawe igihano cyo gufungwa burundu

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO