Umugore wa Jamal Khashoggi yaburiye Justin Bieber kutazajya muri Saudi Arabia

Umukunzi w’umunyamakuru Jamal khashoggi wiciwe muri Turukiya ku tariki ya 2 Ukwakira 2018 , Hatice Cengiz yasabye umuhanzi Justin Biebere gusubika igitaramo yagombaga gukorera muri Arabiya Sawudite mu Kwezi gutaha.

Mu ibaruwa Ifunguye yashyizwe hanze n’ikinyamkauru Washington Post, Hatice Cengiz yasabye uyu muhanzi Justine Bieber kutitabira igitaramo ateganya gukorera I Jeddah ku tariki ya 5 Ukuboza 2021 hafi y’inyaja itukura.

Yaditse ati “izina ryawe n’impano ntuzemere ko rikoswa mu kugarura izina ry’ubutegetsi bwica abatavuga rumwe na bo."

Nkuko icyo kinyamakuru cyabitangaje uyu muhanzi niwe uri mu bibanze mu nkuru zose ndetse n’ibindi bikorwa byamamaza isiganwa ry’amamodoka rizwi nka Grand Prix. Rizanitwabirwa n’ibindi byamama nka A $ AP Rocky, David Guetta, Tiesto na Jason Derulo.

Nubwo Justin Bieber nawe ari kotswa igitutu ngo asubike igitaramo agomba gukora muri Arabiya Sawudite siwe wa mbere waba agisubitse kuko nyuma y’urupfu rwa Khashoggi mu kwakira 2018 umuhanzikazi Mariah Carey nawe yasubitse ibitaramo yari afite muri icyo gihugu .

Iyicwa rya Bwana Khashoggi ryakozwe n’itsinda ry’abakozi b’ikigo cy’ubutasi bo muri Arabiya Sawudite boherejwe i Istanbul muri Turukiya.

Uwahoze ari umunyamakuru yagiye mu biro by’igihugu cye gushaka ibyangombwa byo gushyingirwa na Madamu Cengis. Ariko uyu mukunzi we wari umutegereje hanze agategereza ko asohoka muri iyo ambasade agaheba kugeza nubu Umurambo wa Bwana Khashoggi ntiwigeze uboneka.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu urasaba kandi Justin Bieber n’abandi bahanzi kudakora ibitaramo muri Grand Prix. Bavuga ko ibirori nk’ibi bigamije kurangaza uburenganzira bwa muntu bwo muri Arabiya Sawudite.

Hatice Cengiz umukunzi wa Khashoggi yashegehswe n’urupfu rwe

Justi Bieber akomej kotswa igitu cyo gusubika igitaramo cye muri Arabiya Sawudite

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO