Umugore wa Justin Bieber yavugishije benshi nyuma yo gutera amabuye ibyanditswe muri Yesaya akagaragaza ubwambure bwe ku karubanda

Ku bemera ibitabo bitagatifu birimo bibiliya na korowani byose ntibishyigikira kugaragaza ubwambure bw’umuntu abigambiriye gusa Hailey Bieber we bisa nk’aho aribyo yari yiyemeje ubwo yagaragaraga mu birori yatumiwemo.

Mu birori yatumiwemo mu ijoro ryakeye byo kumurika imikufi byiswe Tiffany & Co party, Hailey Bieber yagaragaye yambaye ikanzu y’umukara imugaragaza uko ateye wese.

Ni ikanzu nk’uko bigaragara ku mafoto ituma ureba abona imyenda y’imbere itwikiriye amabere y’uyu mugore n’imyanya y’ibanga ye tutakwemeza ko ikiri ibanga.

Hailey w’imyaka 25, yari yajyanishije ikanzu n’imyenda y’imbere hamwe n’inkweto ndende byose by’umukara.

Uyu mugore washakanye n’umuhanzi Justin Bieber yavugishije benshi nyuma yo kugaragara yambaye imyenda igaragaza ubwambure bwe ku karubanda.

Hailey Bieber yari yambaye ijipo igaragaza uko ateye wese

Imyenda yari yambaye yoroherezaga buri wese kubona ubwambure bwe

Hailey hamwe n’ushinzwe umutekano we

Hailey hamwe na Kim Kardashian bombi bari bitabiriye ibi birori

Ese Ni iki ibitabo bitagatifu bivuga ku bwambure ?
. Muri bibiliya ntagatifu mu gitabo cya Yesaya 47:3 hagira hati: " Ubwambure bwawe buzatwikururwa, ni koko isoni zawe zizagaragara. Nzahōra inzigo ne kubabarira n’umwe” , Muri Timoteyo 1:9 hakomeza hagira hati: " Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi."

. Muri korowani ntagatifu muri Surat An-Nur 24:31, 32 havuga hati:" abagore bose babujijwe kwambara imirimbo n’imitako ihindura imibiri yabo ndetse bakarinda ubwambure bwabo keretse ibishobora kugaragara ku buryo bw’impanuka, imitako n’ibirimbisha imibiri bikagenerwa abagabo babo gusa, ba se babo cyangwa ba sebukwe ,abahungu babo, abahungu b’abagabo babo, basaza babo cyangwa abahungu ba basaza na bashiki babo cyangwa abagore b’inshuti zabo."

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO