Riderman wujuje imyaka 34 yasabiwe n’umugore we imvura y’umugisha

Abinyujije ku mbuga nkorambaga ze, Agasaro Nadia Farid Ishmael umufasha wa Riderman yamwifurije isaburukuru nziza anamusabira imvura y’umugisha ku buzima bwe.

Agasaro Nadia Farid Ishmael niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga wa kaminuza ya Mount Kenya mu mwaka wa 2015, nyuma gato aza kurushingana na Riderman nk’umugore n’umugabo.

Mu magambo yanyujije ku nkuta ze ataka Riderman nk’umugabo we, yagize ati: “Kukugira ntako bisa mutima w’ubuzima bwanjye, Uwiteka akomeze akumpere ibyiza byose".

Nadia yaje kubona ko amagambo yanditse atamuhagije cyangwa se atageze aho yumva ashaka neza. Nti byatinze yongeye akoresha ururimi rw’igifaransa.

Mu magambo twageraheje gusobanura mu kinyarwanda aryoheye amatwi, yongeyeho ati: “Isabukuru nziza rukundo rw’ubuzima bwanjye, Uwiteka akugusheho imvura y’umugisha uwanyambitse urugori nkunda.”

Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman wujuje imyaka 34 y’amavuko, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap, wavutse tariki 10 Werurwe 1986, i Bujumbura mu Burundi. Niwe mfura mu bavandimwe batanu bavukana; abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Riderman yakundanye igihe kirekire na Umumararungu Asnah, nyuma baza gutandukana buri umwe ajya mu buzima busanzwe butarimo mugenzi we.

Zimwe mu nkuru zaje kujya hanze z’icyatumye batandukana, havugwaga ko ari uko badahuje idini. Kubera ko Riderman yari Umukristo Gaturika naho Asnah ari Umusilamukazi.

Mu mwaka wa 2015, Riderman akimara gutandukana na Asnah byatangiye guhwihwiswa ko uyu muhanzi yagiye mu rukundo na Nadia wari inshuti ya Asnah ariko bombi bakabihakana bivuye inyuma, dore ko byanavugwaga ko yaratwite.

Nadia icyo gihe yabajijwe niba atwite inda ya Riderman ndetse bakaba bari hafi no gukora ubukwe bwa hutihuti ariko yahakanye izo nkuru zabavugwagaho.

Cyera kabaye baje kubana, ndetse baza no kubyarana umwana umwe w’umuhungu kugeza ubu witwa Rusangiza Eltad.
Umugore wa Riderman Agasaro Nadia Farid Ishmael n’umwana wabo Rusangiza Eltad


Mu mabyiruka ya Riderman, yakundaga gukina umupira w’amaguru. Yanakundaga kumva Radiyo bitangaje ku buryo bayimukubitiraga kubera kuyicokoza! Nubwo yakundaga muzika ngo ntabwo yumvagako azavamo umuririmbyi ahubwo inzozi ze zari mu kuzandika igitabo.

Yatangiye kwandika imivugo ageze mu mashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire St Andre, aho yakuye impamyabumenyi muri sciences humaines.

Kubera gukunda kumva indirimbo z’umuraperi w’Umunyamerika 2PAC, Riderman yaje kwisanga yatangiye kwandika imivugo bityo aba anatangiye kuyishyira mu ndirimbo aba abaye icyamamare atyo.

Yatangiye kuririmba nyuma ya 2005, Mu kwezi kwa Gicurasi 2006 yinjiye muri groupe UTP soldiers ryari rigizwe n’inshuti ze arizo NEG G The General na MIM.
Riderman arikumwe n’umugore we Agasaro Nadia Farid Ishmael

Baje gukorana indirimbo umunani maze nyuma yaho nawe asohora indirimbo ku giti cye ya mbere muri 2007. Iyo ndirimbo yayise “Turi muri Party”; biza no gutuma ahita ava muri iryo tsinda nuko atangira gukora injyana ya RAP ku giti cye.

Benshi mu byamamare byo mu Rwanda birimo Safi Madiba, Deejay Pius, n’abandi benshi bifurije isabukuru nziza y’imyaka 34 y’amavuko uyu muhanzi mugenzi wabo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO