Umugore wa Riderman yamuteye imitoma biratinda ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko

Umuhanzi Gatsinzi Emery usanzwe uzwi ku mazina ya Riderman mu muziki Nyarwanda yifurijwe isabukuru nziza y’amavuko n’umugore we ndetse amwibutsa ko amukunda cyane ndetse yarushijeho kumuvuga imyato.

Umugore wa riderman yifashishije Instagram ye yibukijer umugabo we ko amukunda cyane ndetse avuga ko buri uko bwije n’uko bukeye aruyshaho kumukunda.

Nadia Farid usanzwe ari umugore wa Riderman mu magambo ye yagize ati: “Isabukuru nziza rukundo. Uko umunsi ukeye ngenda ndushaho kugukunda. Kuva amaso yanjye yabona indoro yawe ntabwo urukundo ngukunda rurarekera gukura. Sinzi uko ubigenza kugira ngo buri munsi unyatsemo ibyiyumviro bishya.”

“Ibyo nakundaga byose nkiri inkumi byandyoheye kurushaho ungize uwawe kuko mbisangira nawe. Ubu iyo nicaye mu bandi tutari kumwe umutima uba uterera aho uri n’ibitekerezo iyo ndebye nabi byisangira wowe.”

Uyu mugore wa Riderman yakomeje abwira umugabo we ko ikintu cyizamushimisha ari ukuzarinda azana imvi ndetse bikagera ku munsi wa nyuma bakiri kumwe.

Yakomeje avuga ko hari byinshi yigira ku mugabo we ndetse bikamutera ishema ndetse avuga ko kugira umugabo ufite imico myiza nk’iyumugabo we bimugabanyiriza uburyo akwiye gusobanura ibiranga umuntu wubaha Imana.

Uyu mugore yashyingiranwe na Riderman mu mwaka wa 2015 ndetse bari hafi kwizihiza imyaka igera ku munani bamaze babana nk’umugabo n’umugore.





Riderman Yifurijwe n’umugore we Isabukuru nziza y’amavuko ndetse aramutakagiza karahava.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO