Umugore wa Tom Close yasabye Imana ngo izamurinde kurengwa yibagirwe amahirwe afite

Niyonshuti Ange Tricia yavuze ishema aterwa n’umugabo we Muyombo Thomas [Tom Close] wizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 35, yamutatse nk’umugabo umurinda Kurengwa ngo yibagirwe amahirwe yagize.
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021 nibwo Tom Close yizihije isabukuru y’imyaka 35 amaze abonye izuba, nkuko bisanzwe Tricia mu kwifuriza umugabo we umunsi mwiza yabinyujije ku mbuga ze amuvufa imyato.
Yagaragaje Tom Close nk’umuntu udasanzwe wanamuhesheje umugisha mu gihe cyose bamaranye anamuvuga nk’umugabo utuma ubuzima bwe buhora ari bushya.
Akoresheje ifoto y’uyu mugabo akiri muto yagize ati "Isabukuru Nziza SHEMA ryange. Imana Izandinde Kurengwa ngo nibagirwe Amahirwe nagize. Umutuzo; Ubwenge n’ubuhanga bikuzuye bituma mpora nifuza Kukubyarira kugira ngo Isi Tuyuzuze abameze nkawe..Iyakuremye Ikomeze inkumpere ibyiza byose."
Tom Close na Tricia basezeranye tariki ya 30 Ugushyingo 2013 bivuga ko uyu muryango umaranye imyaka umunani kugeza ubu bafitanye abana bane aribo Ineza Ella wavutse Ku wa 16 Kanama 2014 akaba ariwe mfura yabo , Ubuheta yitwa Elan yavutse Muri kanama 2017, naho mu mwaka wa 2019 bakiriye undi mwana barera muri 2019 , umwana wa gatatu wa Tom close na Tricia Irebe Elana. Nawe yavutse muri 2019, Bucura bwabo yitwa Imboni Elle yavutse tariki ya 10 Nyakanga 2021.