Umugore wa Cristiano Ronaldo yahishuye byinshi by’amabanga ku mugabo we

Umunyamidelikazi Georgina Rodriguez w’imyaka 27 umaze kubaka izina muri ako kazi akaba umugore w’umukinnyi wa Juventus du Turin yo mu Butaliyani Cristiano Ronaldo yashyize hanze amwe mu makuru avuga ku mubano we n’umugabo.

Uyu mukobwa iteka ukunda kugaragaza urukundo akunda umufasha we yagize ati “Cristiano yaje mu buzima bwanjye nk’umugani. Rimwe na rimwe numva meze nka Cinderella."

Uyu mukobwa ibi yabitangarije ikinyamakuru cyo mu butaliyani cyitwa grand hotel mu gihe hasigaye igihe gito ngo hashyirwe hanze ikiganiro mbarankuru cy’uyu munyamidelikazi kuri Netflix.

Muri icyo kiganiro mbarankuru cya Georgina Rodriguez kizanyura kuri Netflix niho yavugiye ko Cristiano Ronaldo ari umugabo udasanzwe. Ati "Ni umugabo ukomeye , ariko ntashobora guteka Kandi nk’umukinnyi birazwi y’uko abantu benshi bakora siporo batajya batana n’igikoni, ubu ninjye wita ku bintu byose bibera mu nzu yacu."

Yakomeje agira ati “Dufite igisenge cya metero esheshatu z’uburebure. Byaba ari akaga cyane kuri we guhindura itara. Ashobora kugira ikibazo gituma ababara nk’amaguru mu gihe bizwi y’uko amaguru yabo bayafata neza kugirango bakore akazi kabo ka siporo.

Yakomeje agira ati "Buriya abakinnyi benshi bakomeye kw’isi bashinganisha ibice byabo by’umubiri cyane kugirango hagize icyo biba bazitabweho ku mugabo wanjye we buriya amaguru ye agize icyo aba ubwishingizi bwe bwatanga akayabo ka miliyoni 200 z’amayero."

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa ahagana mu mpera za 2016, nyuma y’umwaka urenga batangiye gukundana tariki 12 Ugushyingo 2017, bibarutse umwanwa w’umukobwa Alana Martina akaba yaravutse akurikira izindi mpanga Mateo na Eva (ubu bafite imyaka 3).

Umuryango wa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez ndetse n’abana babo bane uzwiho kuba ukunzwe kuvugwa neza ku mbuga nkoranyambaga aho bakunda gusangiza ababakurikira ko baryohewe n’ubuzima biberamo cyane ko benshi baba bashima uyu mugore uko yita kubana b’umugabo we.

Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez bafite abana 4 aribo Cristiano Jr ,impanga Mateo na Eva ndetse Alana Martina

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO