Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yahawe akayabo kubera amafoto y’impanuka umugabo we yakoze

Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant yamaze guhabwa impozamarira ya Miliyoni $ 16 z’Amadolari ya Amerika kubera amafoto yasohowe agaragaza ahabereye impanuka ya kajugujugu ikaza guhitana umugabo we hamwe n’umukobwa we mu mwaka wa 2020 bikamuviramo ihingabana.
Umugore wa nyakwigendera Kobe Bryant ariwe Vanessa Bryant, yavuze ko yagize ihungabana nyuma yo kumenya ko ayo mafoto yafashwe n’abapolisi ba Los Angeles ndetse bakaza kuyakwirakwiza.
Abacamanza bategetse ubuyobozi bwaho iyo mpanuka yabereye muri Los Angeles ko bugomba kwishyura Vanessa impozamarira kubera ihungabana ayo mafoto yamuteye.