Umugore witwa Williams yatanze ubuhamya buteye agahinda ahishura ko umugabo we yamurumye ugutwi kugacika kubera impamvu itangaje

Umugore witwa Gemma Williams yatanze ubuhamya buteye agahinda aho yavuze ko uwahoze ari umukunzi we yigeze kumuruma ugutwi kugacika amuhoye ko ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yari imaze gutsindwa mu gikombe cy’Isi mu mwaka wa 2014.

Uyu mugore Williams yavuze ko abagore benshi bahohoterwa mu mikino y’igikombe cy’isi ndetse nibwo yahise ahishura ko uwahoze ari umukunzi we yamurumye ugutwi nyuma y’aho Ubwongereza bwari bumaze gutsindwa n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani mu gikombe cy’Isi mu mwaka wa 2014.

Ubwo uyu mugore yahohoterwaga hari mu gihe igikombe cy’isi cyarimo kubera mu gihugu cya Brazil mu mwaka wa 2014.

Uyu mugore w’imyaka 37 y’amavuko ,yarumwe n’umukunzi we ubu ufite imyaka 46 ndetse ngo aranamukubita cyane nyuma y’uko Ubwongereza butsinzwe n’Ubutaliyani ibitego 2-1 mu matsinda.

Mu magambo ye yagize ati "Byari bibi cyane.Namaze amezi 2 ntava mu nzu,mara 3 ntajya ku kazi ndetse no guta umutwe byamaze igihe kinini.

yagaragazaga ibimenyetso by’umujinya mwinshi ariko sinari mbyitayeho kubera ko ntari narigeze mpura nabyo mbere.

Umunsi byabaye,Ubwongereza bwari bwakinnye n’Ubutaliyani mu gikombe cy’isi,buratsindwa.Yari ari kunywa ari no kureba umukino,umwe muri bagenzi banjye aranyandikira ambaza uko meze.

David yarabibonye abifata uko bitari.Yarahagurutse amena telefoni yanjye mbere y’uko ankubita igipfunsi,arakomeza arankubita kugeza ubwo ntaye ubwenge ndyama hasi mu gikoni.

Najyanwe mu bitaro umunsi ukurikiyeho,nakomeretse henshi ndetse igice kimwe cy’ugutwi kwanjye cyarumwe."

Uyu mugizi wa nabi witwa Barr yahamwe n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bigamije kugirira nabi umubiri akatirwa igifungo cy’imyaka 6 muri 2014 n’urukiko rwa Mold Crown mu Bwongereza.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO