Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Lewis Hamilton umuhanga mu gutwara imodoka yageze mu Rwanda aho aje gusura ingagi mu birunga dore ko yafashe umwanzuro wo gusura U Rwanda kuko ari mu biruhuko.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza afite imyaka 37 y’amavuko ndetse yihariye uduhigo dutandukanye mu mukino wa Formula 1.
Hamiliton uruzinduko rwe muri Afurika rwahereye mu gihugu cya Namibia,mu cyumweru gishize ndetse ahita akurikizaho gusura U Rwanda.
Uyu mugabo Hamilton yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yishimiye cyane kubona ingagi zo mu birunga ndetse ngo ni ikintu atazigera yibagirwa mu buzima bwe.
Uyu mugabo Lewis Hamilton yabashije gutwara shampiyona y’Isi mu mukino wo gutwara imodoka inshuro zigera kuri 7ndetse byamugize umuntu uvuga rikijyana mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma yo guhabwa ishimwe n’umwamikazi Elizabeth II amushimira ko yahesheje ishema igihugu cy’Ubwongereza mu ruhando mpuzamahanga.