Umuhango wo kunamira bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth watangiye

Umwamikazi Elizabeth wa II imihango ya nyuma yo kumwunamira yatangiye mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse muri iyi miihango hagaragayemo cyane abagize umuryango mugari w’I Bwami.

Ubwo umubiri w’Umwamikazi wagezwaga I bwami nibwo hatangijwe na gahunda yo gutegura imihango yo kumusezeraho bwa nyuma no kumwunamira.

Isanduku ye yagejwejwe mu ngoro iherereye Westminster Hall ndetse aho ni naho hasomewe misa yabanjirije umuhango wo kumwunamira no kumusezeraho bwa nyuma.

Prince William na Prince Harry, bari kumwe na se Umwami Charles III, bagendeye inyuma y’isanduku mu mutambagiro wahereye i Bwami ku ngoro ya Buckingham Palace.

Ntabwo abakomoka I Bwami bonyine gusa aribo bitabiriye uyu muhango kuko hari n’abandi bantu batandukanye bari benshi bifuzaga kunamira bwa nyuma Umwamikazi Elizabeth II.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO