Umuhanzi Antoh nyuma yo gutaramira abakunzi yahawe impano

Uyu muhanzi Antoh (Birarema) usanzwe ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatumiwe mu kiganiro The Choice Live ndetse nyuma yo gutaramira abakunzi be yagenewe impano.

Mu kiganiro na Genesisbizz yadutangarije ko yishimiye gutaramana n’abakunzi be ndetse ku bijyanye n’impano yahawe yagize ati:" Ndi mu kiganiro, data umbyara byaramurenze, icyo gihe ahita anyemerera impano yo kunyishyurira Indirimbo. Kandi rwose vuba ndayibagezaho."

Mu kiganiro Antoh yagaragaye aririmba indirimbo yitwa uri mwiza ayifatanya na Riderman wamamaye muri muzika Nyarwanda nka Igisumizi.

Antoh yagize ati:"Sinarinzi ko bariya ba papa baba bazi kuririmba pe, Riderman Ni umuhanga cyane!

Antoh Ni umuhanzi ukomeje gufasha imitima ya benshi by’umwihariko mu ndirimbo ye yise ’Birarema’ aho aba abwira abantu ati kwizera Birarema mwizere.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO