MUSANZE:Umuhanzi Antoh yavuze impamvu atakigiye mu gitaramo yatumiwemo I Kampala

Umuhanzi Antoh yatangaje impamvu atakitabiriye igitaramo yari yatumuwemo I Kampala mu gihugu cya Uganda aho uyu muhanzi aririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana.

Mu kwezi gushize nibwo m’ubitangazamakuru byo mu Rwanda byagarutse k’urugendo uyu muhanzi nyarwanda yarafite ikampala muri Uganda, Aho yagombaga gutaramira Ahitwa Nsebya-katwe

Uyu muhanzi Antoh yatangaje ko atazitabira igitaramo yatumiwemo kuko hari imishinga myinshi afite Kandi bikaba byaragonganye

Mu kiganiro Antoh yagiranye na genesisbizz yavuzeko nubwo byagonganye n’imishinga yagutse yari afite yanavuzeko ngo nabateguye igitaramo hari ibyo bamubwiye gusa agasanga bitarakozwe. Yagize ati" mubyukuri namwe murabizi ko iyo ibintu bigonganye ushyira k’umunzani ukareba icyingenzi kuruta ikindi Akaba aricyo ukora. Gusa nibyo Bari bambwiye ntabyo nabonye. Yakomeje ati" Nkunda kuririmba kandi nari nishimiye gutaramira Kampala ariko ntibyakunze rero nubwo ntazajyayo ariko narabasengeye Kandi sinabura kubifuriza ibihe byiza! Imana izabane nabo.

Antoh n’uhagarariye inyungu z’umuziki we

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO