Umuhanzi Buntu Joel yagaragaje ubudasa mu muziki akora anezeza benshi mu bakunzi ba Genesis TV

Buntu Joel ni umwe mu bahanzi bakomatanya indirimbo zitandukanye akabasha gushimisha abakunzi be dore ko avuga ko yatangiye kuririmba ubwo yashimaga Imana mu rusengero bikarangira abwiwe ko kuririmba ari impano ye.

Ubwo yari mu kiganiro Access 250 gitambuka kuri Genesis TV Buntu Joel yabanje kuganira na Genesisbizz ahamya ko atari azi ko umunsi umwe azakora umuziki kugeza ubwo yajyaga mu rusengero gushimira Imana bikarangira aririmbye maze akabwirwa ko afite impano ikomeye nawe agatangira umuziki atyo.

Buntu Joel avuga ko yize ibijyanye no gukanika ibinyabiziga gusa avuga ko atari byo akora ahubwo ko asigaye akora umuziki kandi ku buryo bushimishije.

Uyu muhanzi yagaragaje ko ubudasa bw’umuziki we bushingiye cyane ku gukora umuziki atarobanuye haba gukora umuziki wo kuramya cyangwa agakora umuziki ujyanye n’indirimbo z’Isi kuko avuga ko hose hatangirwa ubutumwa butandukanye kandi bushobora gufasha imitima ya benshi.

Buntu Joel yaboneye izuba mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu ndetse yarangirije amashuri yisumbuye mu karere ka Rulindo mu Ntara y’amajyaruguru aho yize ibijyanye n’ubukanishi bw’imodoka.

Uyu muhanzi yasoje agenera ubutumwa bukomeye abanyempano ndetse yaboneyeho kubibutsa ko badakwiye gucika intege mu kazi bakora ahubwo ko bakwiye kurushaho gukurikira inzozi zabo batitaye ku mbogamizi bagenda bahura nazo.






Umuhanzi Buntu Joel yagaragaje ubudasa mu muziki we aho ahamya ko yatangiye gukora umuziki ubwo yashimaga Imana mu rusengero

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO