Umuhanzi Burna Boy yanenze abanze kumuha ubufasha igihe yakoraga impanuka y’imodoka ahubwo bagatangira kumufotora

Umuhanzi Burna Boy yakoze impanuka ikomeye y’imodoka bituma anenga abantu bihutiye gukura telefone mu mifuka yabo bakamufotora nyamara bakanga kwihutira kumutabara.

Umuhanzi Burna Boy yakoze impanuka ikomeye kuri iki cyumweru aho imodoka ye yo mu bwoko bwa Ferrari yakozwe 2013 yangiritse cyane.

Nyuma yo gukora iyi mpanuka yababajwe cyane n’uburyo abantu bihutiye kumufotora aho kwihutira kumuha ubufasha ngo bamutabare.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa instagram yagize ati :" Nibyo nakoze impanuka ikomeye, kumwe mu maguru yanjye kwababaye cyane gusa meze neza. Birasekeje ukuntu abantu bihutiye kumfata amashusho aho kumfasha."

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Ferrari ibarirwa agaciro gasaga ibihumbi 270 by’amadolari ya Amerika akaba asaga miliyoni 270 mu mafaranga y’U Rwanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO