Umuhanzi Bushali yamenyesheje abakunzi be ko umuyoboro we wa Youtube utarimo gukora

Umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Kinya Trap Bushali abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yamenyesheje abakunzi be ko umuyoboro we wa Youtube kuri ubu utarimo gukora.

Uyu muhanzi Bushali yatangiye asuhuza abakunzi b’umuziki we ndetse atangira abasuhuza mu buryo ngo bwa Kinya Trap aho yagize ati:Mbanje kubasuhuza mu buryo bwa Kinya Trap Nifuje kubamenyesha ko kuri ubu Youtube Channel yanjye itakiri gukora neza bitwewe n’ibibazo ntarabasha kumenya bitewe n’inzu yahoze itunganya umuziki wanjye.

Uyu muhanzi yasoje abwira abakunzi b’umuziki we ko mu gihe kitarambiranye arabamenyesha ahantu bashobora gusanga umuziki we muri rusange n’uburyo busobanura neza iki kibazo.

Umuhanzi Bushali uzwi cya ne mu njyana ya Kinya Trap yasobanuye ko umuyoboro we wa Youtube utarimo gukora.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO