Umuhanzi Celes yashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye

Umuhanzi Celes yakoze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwerekeranye cyane n’urukundo ndetse avuga ko ikozwe mu njyana ya Afro Pop.
Ubusanzwe uyu muhanzi yitwa Rukundo Celestin gusa akoresha amazina y’ubuhanzi yitwa Celes ndetse aganira na Genesisbizz yatangaje ko yashyize hanze indirimbo yitwa Go.
Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo akomeye cyane y’urukundo dore ko ngo ibwira umukobwa ko bajyana ahantu hose.
Uyu muhanzi avuga ko yinjiye bwa mbere mu nzu itunganya umuziki hagati y’umwaka wa 2012 na 2013 ndetse ngo yakoze indirimbo ya mbere ariko kubw’amahirwe make ntiyamenyekana bijyanye nuko itari ikozwe mu buryo bugezweho.
Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari ageze mu mwaka wa wa Gatatu mu mashuri yisumbuye ngo yahuye na Producer Eloi El kuri ubu usigaye ari n’umuhanzi amufasha gukora indirimbo nubwo nazo ngo zitigeze zimenyekana.
Icyakora yakomeje avuga ko yageze aho agacika intege agahitamo kwiga gusa ariko nyuma yo kurangiza kwiga ngo yongeye kwisanga mu muziki ndetse atangira guhura n’abahanzi bituma afata umwanzuro wo kugaruka mu muziki.
Kuri ubu uyu muhanzi akora ibijyanye no gutunganya amashusho ndetse avuga ko ari umwe mu bagize uruhare mu itunganywa ry’amashusho Akinyuma ya Bruce Melody n’izindi zitandukanye.
Gusa nyuma yo kudacika intege ndetse akananyura muri byinshi umuhanzi Celes nawe yongeye gushyira hanze indirimbo nziza kandi igezweho ndetse iyi ndirimbo yitwa Go Kandi ikubiyemo amagambo akomeye y’urukundo.
Kanda hano urebe indirimbo Go y’umuhanzi Celes