Chris Brown yakuwe mu bahanzi bagombaga kugaragara mu birori byo gutanga ibihembo bya American Music Awards hatangwa icyubahiro kuri Michael Jackson

Umuhanzi Chris Brown wari ugeze kure imyiteguro yo gutanga icyubahiro ku muhanzi Michael Jackson mu birori byo gutanga ibihembo bya American Music Awards yatangaje ko yakuwe ku rutonde mu buryo budafututse.

Kuri ubu abahanzi barimo P!nk,Dove Cameron,Lil Baby,Anitta,na Bebe Rexha ni bamwe mu bahanzi bazagaragara muri ibi birori byo gutanga ibihembo bya American Music Awards hatangwa n’icyubahiro kuri Nyakwigendera Michael Jackson.

Gusa mu buryo butunguranye umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B ariwe Chris Brown yifashishije Instagram ye avuga ko yatunguwe no kubona akurwa ku rutonde rw’abahanzi bagombaga gutarama muri ibi birori aho we yavuze ko ari ibintu bitunguranye kandi bidafite impamvu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO