Agahugu katagira Umuco karacika umuhanzi Maguru agaragaje uruhare rw’umuziki...
- 12/05/2022 saa 15:56
Intsinzi u Rwanda rwaraye rubonye yo kujya muri ¼ mu mikino ya CHAN, ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest. Ni igitego cyahaye ibyishimo Abanyarwanda benshi, ndetse abo muri Kigali ntibakanzwe na Guma mu rugo bamazemo icyumweru, ibyishimo byabarenze biroha mu mihanda.
Abatabashije kujya mu muhanda, ibyishimo byabo byagaragarijwe ku mbuga nkoranyambaga, abafite inka barazitanga, utayifite agatanga icyo afite ariko ibyinshi byerekezwa kuri Sugira Ernest watsinze igitego cyatumye Amavubi abona itike.
Umuhanzikazi Noëlla Izere nawe ntiyatanzwe mu nkundura y’abatangaga ibyo bafite. Abinyujije kuri Twitter, yatunguye abantu ashimira Sugira Ernest, akamwemerera impano yo guterwa inda na we.
Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagaragarije Sugira Ernest ko yishimiye uko yitwaye mu mukino wa Togo, maze munsi y’ifoto uyu mukinnyi yari ashyize kuri Twitter aba umwe mu batanzeho igitekerezo, agira ati” Basi uzantere inda”.
Umuhanzi w’Umunyarwanda uba mu gihugu cy’Ubufaransa Corneille Nyungura kwihangana byamananiye maze agaragariza urukundo afitiye Amavubi yandika ku rukuta rwe rwa Twitter ati” Tugende Amavubi”.
Mutesi Jolly ari mubatatanzwe agaragariza urukundo Amavubi yisanisha na Sugira avuga ko bafitanye isano.
Yagize ati” Nyogukuru wanjye yambwiye ko Nyirakuru we yari umuvandimwe wa Nyirakuruza wa Sugira Ernest, ibyo bisobanuye ko njye na Sugira dufite icyo dupfana, mushobora kudushimira ubutuma bwanyu nzabugeza ku muryango umunsi tuzamubona”.
Amavubi yaherukaga gutsinda umukino uwo ari wo wose muri Nzeri 2019. Gutsinda uyu mukino, byahesheje Amavubi gukomeza muri 1/4, aho azahura n’ikipe izaba iya mbere mu itsinda D rigizwe na Zambia, Guinea na Tanzania.
My grandma told me that her late grandmother was asister to @sugira_ernest great grandmother .that being said am clearly related to sugira Ernest, u can thank me and will deliver the message in our family gathering when we receive him 😜,#Amavubi #Sugira
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 27, 2021
Amavubi!!!! Let’s go!!!!!!
— Corneille (@corneillemusic) January 26, 2021
Izere Noella yisabiye Sugira kumutera inda
Mutesi Jolly we ngo afitanye isano na Sugira
Corneille amarangamutima yamurenze agaragariza urukundo afitiye Amavubi