Umuhanzi Cyusa Ibrahim aritegura igitaramo azakorera mu Bubiligi

Cyusa Ibrahim ukunzwe cyane mu njyana Gakondo ari mu myiteguro y’igitaramo ateganya gukorera ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ububiligi.

Cyusa Ibrahim wakunzwe mu ndirimbo z’injyana Gakondo zitandukanye nka ’Imparamba’, ’Umutako’, ’Ndabyanze’ n’izindi zitandukanye aritegura igitaramo ku mugabane w’Uburayi.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba tariki 7 Gicurasi 2022 i Boulevard Lambermont mu Bubiligi aho biteganyijwe ko kizatangira saa moya z’umugoroba.

Abazitabira iki gitaramo bazasusurutswa nanone n’uruvangavange rw’imiziki izatunganywa na Dj Princess Flor usanzwe ukora akazi ko kuvanga imiziki ku mugabane w’Uburayi.

Cyusa Ibrahim aritegura igitaramo azakorera mu Bubiligi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO