Umuhanzi Danny Mutabazi yashyize hanze indirimbo nshya

Umunyempano mu muziki wahariwe kuramya no guhimbaza Imana Danny Mutabazi wamamaye mu ndirimbo Kaluvari yamaze gusohora indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza abafitanye umubano udasanzwe na Yesu Kristo yise Impamba y’Urugendo.

Mutabazi unakunzwe cyane muri iki gihe, dore ko mu mwaka wa 2019 yitabiriye ibitaramo birenga 30 hirya no hino mu gihugu, akaba ashyize hanze indirimbo ye nshya muri ibi bihe isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya Coronavirusi (COVID-19).

Danny Mutabazi avuga ku indirimbo ”Impamba y’Urugendo’ ‘ ayandika yatekerezaga ko yari mu mwanya wo kubwira abantu ko nubwo bari mu rugendo rugana mu ijuru ndetse ibibarasaho bitabura ibyashaka kwitambika abagenzi niyo byaba byinshi ariko bagomba kwizirika ku ijambo rya Yesu Kristo.

Danny Mutabazi mu magambo ye ati: ”hari abantu baba bafitanye umubano udasanzwe n’Imana (connection) n’ubwo abo batsikira (intama za Yesu) Yesu azabasimbagiza bakomeze urugendo nababwira nti nibahumure bakomere iyavuganye nabo ni iy’Ukuri”.

Danny Mutabazi yakomeje agira ati :”Iyi ndirimbo yanjye ni indirimbo ikangura kandi inahumuriza abantu bafitanye isezerano n’Imana yuko kuba baravuganye n’Imana muri uru rugendo batakagombye kugira ubwoba, ntabwoba ku muntu ufitanye isezerano na Kristo agomba kuzirikana ko hari icyo aziranyeho n’Imana bikamukomeza umutima”.

Indirimbo ’Impamba y’Urugendo’ yatunganyijwe na Porodiyusa Leopold, yasoje asaba abakunzi be kwizera yesu cyane cyane muri ibi bihe.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO