Umuhanzi David niyokwizerwa yasusurukije abakunzi be karahava binyuze mu ndirimbo zomora imitima

Umuhanzi David Niyokwizerwa aririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana (Gospel mu Cyongereza) yaboneyeho guhamya ko kuba aririmba iyi njyana bitizanye ahubwo ko byatewe no kuba yarakuriye mu nzu y’Imana.

Ubwo yaganiraga na Genesisbizz yatangaje ko kuba umuziki wa Gospel utitabirwa cyane ko impamvu ibitera ari uko benshi bakora umuziki wa Gospel bishingira cyane ku muhamagaro wa buri muntu.


Uyu musore yakomeje ahamya ko kuririmba Gospel yumva ko ari umuhamagaro we kugirango arusheho kwamamaza ubutumwa bwiza.


Uyu musore avuga ko amaze gusohora indirimbo imwe nshya yitwa Ntunsige ndetse yanahamije ko mu muziki we ahura n’imbogamizi zikomeye cyane cyane izishingiye ku bushobozi dore ko avuga ko umuziki usaba gusohora amafaranga menshi kandi ntahite akugarukira ako kanya.

Uyu muhanzi amazina ye nyakuri yitwa David Niyokwizerwa ndetse yaboneye izuba mu Karere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo.


Gusa David Niyokwizerwa umuryango we waje kwimukira mu Mujyi wa Kigali ndetse yiga amashuri abanza kuri Groupe Scholaire Akumunigo bakunda kwita Portugal.


Uyu muhanzi kandi yize amashuri yisumbuye mu cyiciro rusange (Tron-Commun)mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana ndetse asoreza amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwa APEKI-TUMBA ho mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.


Umuhanzi David Niyokwizerwa yasusurukije abakunzi ba Genesis TV mu kiganiro Access 250

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO