Umuhanzi Davis D yatangaje umushinga we wo gukora udukingirizo mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda SIDA

Umuhanzi Davis D wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Biryogo,Dede n’izindi zitandukanye yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko amaze iminsi arimo gukora umushinga ujyanye no gukora udukingirizo mu rwego rwo gufasha imbaga nya mwinshi kwirinda Sida.
Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: ku nshingano zanjye mu kubera ikitegererezo urubyiruko nishimiye kubagezaho umushinga maze iminsi nkoraho njyewe n’abafatanya bikorwa banjye.
Uyu muhanzi yakomeje asaba urubyiruko ko uyu ariwo mwanya wo gukaza ingamba mu kwirinda icyorezo cya SIDA n’izindi ndwara hakoreshwa agakingirizo.
Davis D kandi yasoje agira ati:Bagore namwe bagabo D condoms ni vuba twirinde twese umwaka mushya mu buzima bushya.