Umuhanzi EST-E aciye impaka agaragaza ko akora umuziki utandukanye n’uwabandi bahanzi.

Umuhanzi EST-E ni umwe mu bahanzi bakizamuka ndetse uyu musore yashize amanga avuga ko azanye agashya gakomeye mu muziki Nyarwanda aho ahamya ko umuziki we arimo gukora utandukanye cyane n’uwo dusanzwe tuzi mu Rwanda.
Umuhanzi EST-E yatangiye asobanura neza uburyo akora umuziki utandukanye cyane n’uwo abakunzi b’umuziki basanzwe bazi, Ibyo byateye umunyamakuru wa Genesisbizz kumubaza ikibazo kijyanye n’ibanga ryaba ryihishe inyuma yo gukora uyu muziki maze nawe mu magambo ye asubiza agira ati" Erega ijambo umuhanzi ni ijambo rikomeye kuko umuhanzi bisobanura umuntu ushobora gukora ikintu gifite umwimerere ndetse kikaba gitandukanye cyane n’ibyo abandi bakora.
Uyu musore yakomeje avuga ko kuri we ikimutera gukora neza umuziki ari uko akunda kubera rubanda imboni cyane cyane agashingira ku ngorane n’ibibazo abona byugarije rubanda ngo ibi bituma ahimba indirimbo kandi zifasha benshi aho buri wese yisanga mu ndirimbo ze.
Uyu musore avuga ko umuziki akora uri Classic ndetse ahamya ko uwo muziki we awuvangamo gakondo bityo bigatuma benshi bumva umuziki we ubabereye mushya.
Uyu muhanzi avuga ko umuryango we n’ubusanzwe ukora umuziki we dore ko avuga ko inganzo ye ayikomora kuri Mama we umubyara koko nawe ari umuhanzi.
Uyu musore avuga ko afite indirimbo nshya yitwa Safe aho ngo ashishikariza benshi kuyikurikira cyane ku mbuga nkoranyambaga ze dore ko avuga ko yafasha benshi.
Ubwo yagarukaga ku bahanzi bagenzi be yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cyugarije abahanzi cyane cyane ikibazo cy’amikoro make aho gusohora ibihangano bikomeza kubabera ingorabahizi.
EST-E yakomeje avuga ko abahanzi nabo mu Rwanda bagifite nabo ikibazo cyo gushishura indirimbo z’abandi kuburyo kubona umwimerere uri mu bihangano byabo ari ingorabahizi.
Ubusanzweumuhanzi EST-E amazina nyakuri yahawe n’ababyeyi yitwa Tuyishimire Ernest aho akomoka mu muryango w’abana 8 ndetse akaba umuhererezi muri bo.
Uyu muhanzi yaboneye izuba mu karere ka Rubavu ho mu murenge wa Gisenyi mu Ntara y’Uburengerazuba, yize kandi amashuri abanza ku Gisenyi kuri Ecole Centre Scholaire Amahoro naho yize icyiciro rusange (Tron-Commun)kuri Pétit Seminaire ya Nyundo ndetse yarangirije amashuri yisumbuye kuri College Saint Andre mu mujyi wa Kigali.
Uyu muhanzi yosoje yibutsa abanyempano kudacika intege ndetse bagakora cyane kandi bagakora ibintu bifite umwimerere wuzuye.