Umuhanzi Eddy Kenzo yahuye n’uruva gusenya aho yatewe amacupa ari ku rubyiniro

Umuhanzi Eddy Kenzo yahuye n’uruva gusenya ubwo yaterwaga amacupa mu gitaramo yari yitabirirwe cyo gususurutsa abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere.

Muri ibi birori Eddy Kenzo yagaragaye ari ku rubyiniro hamwe na Fik Fameica aho indirimbo ye yakoranye na Azawi yatumye abafana bose bajya mu bicu.

Gusa umunyarwanda niwe wavuze ko utakundwa na bose niko byaje kugenda, ubwo itsinda ry’abanyeshuri bamwe baje kurwanya ibi birori bavuga ko urusaku rwababujije gusinzira, bateza akavuyo mu gitaramo aho batangiye kujugunya amacupa n’ibindi bintu ku rubyiniro.

Icyo gihe Eddy Kenzo yahise akurwa ku rubyiniro aho hari gukinwa indirimbo ’Weekend’, abashinzwe umutekano we bahise bamurinda ndetse abanyeshuri bakomerekeye muri iyi midugararo bahise bajyanwa mu bitaro byari hafi aho.

Uko byari byifashe mu gitaramo cya Eddy Kenzo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO