Umuhanzi Edouce Softman yambitse impeta umukunzi we bamaze iminsi bakundana mu ibanga

Umuhanzi Edouce Softman ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe n’urubyiruko aho yamaze kwambika impeta umukunzi we Nyinawumuntu Rwiziriza Delice.

Nyinawumuntu Rwiririza Delice waraye wambitswe impeta na Edouce ni umwe mu bakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss rwanda 2020.

Edouce yiyemeje kumwambika impeta y’urudashira nyuma y’igihe kitari gito bamaranye mu rukundo.

Edouce Softman na Nyinawumuntu bari bamaze imyaka itari mike bakundana nubwo amakuru y’urukundo rwabo bakomeje kuyagira ibanga bagakundana urukundo rushingiye ku ibanga rikomeye.

Uyu muhanzi Edouce Softman ni umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki ndetse abenshi bamukundiye indirimbo ze zitandukanye zirimo Oxygen, My love, Akandi ku mutima n’izindi zitandukanye.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO