Umuhanzikazi Emerance Gakondo yagaragaje umwihariko w’umuziki Gakondo utasanga ahandi

Uyu muhanzikazi Emerance gakondo ni umukobwa umaze kumenywa cyane biciye mu ndirimbo ze aririmba mu njyana Gakondo ndetse ubwo yaganiraga na Genesisbizz yatangaje ko umuziki Gakondo ufite umwihariko ukomeye kuko ugaruka cyane ku buzima bwacu n’amateka yacu ndetse ibi ngo bikajyana n’umuco.

Umuhanzikazi Emerance Gakondo ni umuhanzikazi ukora umuziki Gakondo ndetse yakomeje gutangaza ko umuziki we akora awukunda cyane kuko ugaruka ku buzima n’amateka yacu nk’Abanyarwanda ndetse ibi ngo bijyana cyane n’umuco wacu.

Ibi uyu muhanzikazi yabitangaje ubwo yari amaze gutaramira abakunzi be mu kiganiro Access 250 gitambuka kuri Genesis TV uyu muhanzi muri iki kiganiro yataramiye abantu biratinda ubwo yari kumwe na mugenzi we nawe bakorana umuziki gakondo witwa Audia Intore.

Uyu muhanzikazi yabajijwe n’umunyamakuru wa Genesisbizz ikibazo kijyanye n’uruhare rw’umuziki we akora mu gufasha abanyarwanda kumenya umuco maze asubiza agira ati’’umuziki wanjye ufasha abantu kumenya uko cyera byari bimeze ndetse bakarushaho no kumenya amateka yacu n’umuco wacu

Uyu muhanzikazi kandi yabajijwe impamvu umuziki Gakondo urimo kujyenda ucika maze atangaza ko impamvu ari uko ababyeyi benshi batagitoza abana babo umuco wacu ndetse ugasanga ababyeyi berereka abana babo ibintu bijyanye n’umuco w’ahandi ugasanga aribyo bakura bazi gusa, bityo ugasanga umuziki Gakondo utitabiriwe cyane uko bikwiriye.

Ubusanzwe uyu muhanzi amazina ye nyakuri yahawe n’ababyeyi be yitwa Emerance Dukuzimana yaboneye izuba mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Rusororo, ndetse yaje kwiga amashuri abanza i Kabuga naho ayisumbuye ayiga i Kayonza.

Uyu muhanzikazi kandi yatangaje impamvu umuziki mu Rwanda udatera imbere aho avuga ko impamvu ikomeye ari uko abahanzi bakuru badafasha abakizamuka bityo ngo bazamurane.

Uyu muhanzikazi kandi yabajijwe abahanzi kuri we afatiraho ikitegerezo maze avuga ko ari benshi gusa akunda cyane muzehe Muyango, Kamariza, Cecile Kayirebwa,Intore Massamba n’abandi batandukanye ndetse aba bahanzi bose atangaza ko bafite ibintu byinshi abigiraho ku muziki we Gakondo.

Uyu muhanzikazi yasoje agira inama abakiri bato avuga ko abana bato bakwiriye kwitabira umuziki Gakondo kandi bakitinyuka kuko umuziki Gakondo ngo ushobora kubatunga ubuzima bwose.

Reba indirimbo ya Emerance Gakondo yise Ndate U Rwanda

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO