Umuhanzi Evvy Ngabo yasusurukije abantu mu kiganiro Access 250 anatanga ubutumwa bukomeye

Umuhanzi Evvy Ngabo yasusurukije abantu mu kiganiro Access 250 gica kuri Genesis TV ndetse anagenera ubutumwa bukomeye abifuza kugera ikirenge mucye.

Access 250 ni ikiganiro cya Genesis TV gitumirwamo abanyempano batandukanye, kuri uyu wa kabiri umuhanzi Evvy yasusurukije abantu anabereka ubuhanga aho yicurangiye zimwe mu ndirimbo ze.

Uyu muhanzi ubusanzwe amazina ye yitwa Ngabo Evode gusa akoresha Ngabo Evvy nk’amazina y’ubuhanzi.

Mu kiganiro na Genesisbizz yatubwiye ko yavukiye mu karere ka Musanze gusa nyuma umuryango we waje kwimukira mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kacyiru, nubwo nyuma yaho bongeye kwimukira i Gikondo.

Amashuri abanza yayize i Gikondo aho bita Karugira ndetse aza gukomereza amashuri yisumbuye muri GS Scholaire Officiele de Butare aho yahize imyaka itandatu, Nyuma aza gukomereza kaminuza muri Jomo Kenyata University ahiga imyaka ine.

Mu rugendo rw’umuziki avuga ko yatangiye kwiyumvamo impano akiri muto cyane aho mu mwaka wa 2005 aribwo yaje gutangira gukunda umuziki cyane, gusa ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye nibwo yatangiye kwiga gucuranga Piyano ndetse na Gitari.

Hagati y’umwaka wa 2017 na 2018 nibwo yakoze indirimbo ebyiri n’ubwo yahuye n’imbogamizi y’ubushobozi nyuma yo kubona ko bisaba amafaranga, nyuma nibwo yatangiye gucuranga umuziki wa live (umuziki wako kanya).

Tumubajije uwo afatiraho ikitegererezo yadusubije ko buri muhanzi ushoboye ufite urwego yavuyeho n’urwo agezeho hari byinshi abigiraho igihe cyose batanga ubutumwa bwagira icyo bumufasha mu muziki we.

Kuri we icyo afata nk’imbogamizi mu muziki we yemezako ari icyorezo cya Covid-19 kuko ngo iki cyorezo cyamusubije inyuma ndetse indi ngorane abona ni uko umuziki usaba gutegereza no kwihangana kandi ugasanga umuhanzi we ahora ashora amafaranga kugirango umuziki we ukure.

Mu butumwa yageneye abana bato bafite impano arabasaba ko bafata impano zabo nka zahabu bakazubaha ndetse bakirinda gucika intege kuko kuri ubu, umuziki umaze kumugeza kuri byinshi atatekerezaga ko yageraho.

Bimwe mu byo yatubwiye ko amaze kugeraho harimo uri inzu itunganya umuziki yitwa Evvy Music Entertainment ndetse akaba anafite Band icuranga.

Kuri ubu uyu muhanzi afite indirimbo zitandukanye harimo iyo aheruka gusohora yitwa ’’I love you’’ yakoranye na Linda Montez n’izindi zitandukanye.

Reba "I Love You" ya Evvy Ngabo na Linda Montez hano

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO