Umuhanzi Fabrice Jonathan Mporeza ukorera umuziki muri Australia yashyize hanze indirimbo nshya yise Jambo ikubiyemo ubutumwa bukomeye

Umuhanzi Fabrice Jonathan Mporeza ni umuhanzi urimo gutangira umuziki mu ndirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana aho kuri ubu akorera umuziki we mu gihugu cya Australia ndetse kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo yise Jambo.

Mu kiganiro bwana Fabrice Jonathan Mporeza yagiranye na Genesisbizz yatangiye avuga ko yatangiye gukora umuziki mu kwezi kwa nzeri umwaka ushize ndetse kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri 3 harimo na Jambo akimara gushyira hanze.

Uyu muhanzi kandi yakomeje avuga ko gukora umuziki mu gihugu cya Australia bitoroshye kuko avuga ko abashinzwe gukora no kumenyekanisha umuziki aba ari bake kandi bafite akazi kenshi ku buryo rimwe na rimwe umuhanzi agenda ahura n’imbogamizi zitandukanye.

Kanda Hano urebe Indirimbo Masiya Wangu y’umuhanzi Fabrice J.Moreza

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ya mbere yakoze ubwo yatangiraga gukora umuziki yitwaga Masiya Wangu ndetse akaba yarayihuriyeho n’umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Ngoma.

Kanda Hano urebe Indirimbo Ndatuje y’umuhanzi Fabrice J.Moreza

Indi ndirimbo kandi yabashije gusohora bwa Kabiri yabwiye Genesisbizz ko yitwa Ndatuje ndetse yasobanuye ko iyi ndirimbo iri mu njyana y’iki Zulu ndetse yakomeje avuga ko ikubiyemo ubutumwa bwiza kandi bukomeye.

Kanda Hano urebe Indirimbo Jambo y’umuhanzi Fabrice J.Moreza

Ubwo yabazwaga ku ndirimbo ye nshya yashyize hanze yitwa Jambo yasobanuye ko ari indirimbo nziza kandi irimo ubutumwa bukomeye aho yatangaje ko igaruka cyane ku gukomera kw’Imana ndetse n’uburyo Imana yakunze abantu kandi akabitaho aho ibi byatumye ahamya ko byatumye yumva yifuza kumenya igihe Yesu azagarukira agahanagura abantu babaye amarira.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko akomeje urugendo rwe muri muzika ndetse avuga ko nubwo aho ari gukora umuziki biba bitoroshye gusa nanone avuga ko ari umwanya mwiza wo gushyira imbaraga mu muziki we.

Umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya Australia Bwana Fabrice Jonathan Mporezi yashyize hanze indirimbo nshya yise Jambo aho avuga ko ikubiyemo ubutumwa bukomeye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO