Umuhanzi Hawkinz yashyize hanze indirimbo nshya agaragaza n’imbogamizi ahura nazo

Umuhanzi King Hawkinz yashyize hanze indirimbo nshya yitwa Ni hatari ndetse atangaza ko ahura n’imbogamizi zikomeye zo kumenyekanisha indirimbo ze.

Ubwo yaganiraga na Genesisbizz, King Hawkinz yatangaje ko yafashe umwanzuro wo kwinjira mu muziki mu mwaka wa 2019 dore ko ngo yari asanzwe awukunda cyane Kandi ari n’umubyinnyi.

Muri Mutarama 2020 nibwo uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo ye ya mbere aho iyo ndirimbo yayise So.

Uyu muhanzi avuga ko afite indirimbo zigera kuri 5 ndetse ngo hari indirimbo yibwe n’umwe mu bahanzi atashatse kuvuga izina gusa ngo byarangiye uwo muhanzi atwaye izina ry’indirimbo gusa.

Kuri ubu Hawkinz yashyize hanze indirimbo nshya aho yayise Ni hatari,gusa uyu musore yakoze izindi ndirimbo zitandukanye.

Ubwo yabazwaga imbogamizi ahura nazo mu muziki akora, Hawkinz avuga ko akunze guhura n’ikibazo kijyanye no kumenyekanisha ibikorwa by’umuziki we bijyanye nuko ngo hari aho bisaba indonke.

King Hawkinz ubusanzwe amazina ye nyakuri yahawe n’ababyeyi yitwa Ishimwe David aho yaboneye izuba mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi ho mu Mujyi wa Kigali.

Uretse kuba umuhanzi ni n’umubyinnyi w’umuhanga dore ko yakuze aribyo akora ndetse ahamya ko urugendo rwe rurimbanyije.

Umuhanzi King Hawkinz yashyize hanze indirimbo nshya ndetse anaboneraho gutangaza imbogamizi akunda guhura nazo mu rugendo rwe.

Kanda hano urebe indirimbo So y’umuhanzi Hawkiz ahuriyemo na Zado

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO