Umuhanzi Irad yasohoreye indirimbo nshya I Bwotamasimbi

Kuri ubu umuhanzi Irad yamaze gusohora indirimbo nshya yise "Reaching for the stars"ni indirimbo nshya asohoye nyuma yo kugera ku mugabane w’I Burayi mu gihugu cya Pologne gusa uyu muhanzi yatangaje ko ahura n’imbogamizi zirimo gukorera umuziki ahantu hatari i wabo bityo guteza imbere ibihangano bye bikaba ingorabahizi.

Umuhanzi Irad atuye mu gihugu cya Pologne aho yagiye kwiga mu rwego rwo gukomeza icyiciro cya gatatu cya kaminuza, gusa uyu musore amasomo ye ayafatanya n’ubuhanzi aho yemeza ko umuziki yawutangiye mu mwaka wa 2015, aho yatangiranye umuziki na murumuna we ukunze kumufasha cyane mu bijyanye no gutunganya umuziki we.

Ubusanzwe umuhanzi Irad amazina ye yahawe n’ababyeyi yitwa Yves Iradukunda ndetse yaboneye izuba mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu ndetse , mu mwaka wa 2021 nibwo uyu muhanzi yagiye kwiga mu gihugu cya Pologne icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ( Digital Marketing).

Kuri ubu rero uyu musore amaze gusohora indirimbo ebyiri nshya aho iyambere yayisohoye kuri Pasika ndetse kuri ubu yamaze gusohora indirimbo ndetse iyi ndirimbo yayise "Reaching for the stars" aho iyi ndirimbo igamije gufasha urubyiruko mu kugira imbaraga hamwe no kudacika intege rugahora rufite ibyiringiro bikomeye, uyu muhanzi ibikorwa bye by’umuziki abifatanyije na murumuna we witwa DJ Vanz Kapo gusa umuvandimwe we yasigaye I kigali aho akomeje ibikorwa bijyanye no gutunganya umuziki.

Uyu muhanzi avuga ko umuziki wabo atari uw’uyu munsi kuko uyu musore ngo yahoze akorana umuziki we n’umuvandimwe bakiri mu karere ka Musanze, ndetse muri iki gihe umuziki wabo bari bafite umujyanama wababaga hafi witwa Divin Uwayo aho yakomeje ngo kubagira inama haba mu muziki cyangwa se mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Itsinda ry’uyu muhanzi Irad ahuriyeho n’umuvandimwe baryise Uniik Official gusa mbere bahoze bitwa Bizarre Music, nyuma y’aho uyu muhanzi yerekeje mu masomo ku mugabane w’I Burayi mu gihugu cya Pologne, umuvandimwe we yasigaye mu Rwanda asigara akora ibikorwa bijyanye no gutunganya umuziki naho Irad atangira umuziki ku giti cye aho amaze gusohora indirimbo zigera kuri ebyiri.

Gusa nubwo uyu muhanzi Irad atari kumwe n’umuvandimwe we, aganira n’umunyamakuru wa genesisbizz yatangaje ko murumuna we ariwe mujyanama mukuru afite ndetse n’indirimbo ze hafi ya zose niwe uzishakira ibijyanye n’umurishyo(Beat).

Uyu musore akomeza atangaza ko indirimbo nyinshi ze, murumuna we agiramo uruhare rujyanye n’imyandikire kuko avuga ko indirimbo zimwe na zimwe zandikwa na murumuna we mu rwego rw’ubufatanye.

Uyu musore kadi yatangarije Genesisbizz ko magingo aya arimo guhura n’imbogamizi mu gukorera umuziki we mu gihugu cya Pologne aho kugirango igihangano cye kimenyekane bisaba imbara z’umurengera ndetse bikanamusaba gukora indirimbo mu rurimi abaturage b’icyo gihugu bashobora kugerageza kumva.

Kuri ubu, uyu muhanzi atuye mu gihugu cya Pologne ku mugabane w’I Burayi mu gace kitwa Lodz aho akomeje amasomo abifatanyije n’umuziki.

Uyu muhanzi mu magambo ye yasoje avuga ko akumbuye bikomeye umuryango we ndetse akomeza avuga ko ashimira cyane abantu bakomeje kumutera ingabo mu bitugu ndetse asoza anashimira bikomeye murumuna we witwa Dj Vanz Kapo aho avuga ko ari nk’ukuboko kwe kw’iburyo gukomeye mubyo akora byose ndetse avuga ko akumbuye na Mama we aho amufata nk’inshuti ye ikomeye.

Umuhanzi Irad kuri ubu afite indirimbo ze ebyiri harimo iyi yasohoye ku munsi wa Pasika yitwa "Dobra" akaba ari izina riri mu rurimi rw’Ikinya Pologne ndetse yamaze gusohora n’indi yitwa Reaching for the stars, gusa uyu muhanzi mu gusoza yatangaje ko akumbuye mu Rwanda ndetse ngo yifuza kugaruka mu rugo.

Indirimbo nshya ya Irad yitwa Reaching for the Stars

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO