Umuhanzi Joeboy ukomoka muri Nigeria ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyiswe Kigali Fiesta

Kuwa 03 Ukuboza 2022 nibwo muri BK Arena hazabera igitaramo cyiswe Kigali Fiesta ndetse byamaze gutangazwa ko kizitabirwa n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria witwa Joeboy.

Ubusanzwe amazina nyakuri y’uyu muhanzi yitwa Joseph Akinwale aho azwi ku mazina y’ubuhanzi nka Joeboy ndetse kugeza ubu ari mu bahanzi bafite akazoza muri Nigeria kandi atangiye no kubaka izina rikomeye.

Kuwa 03 Ukuboza 2022 nibwo iki gitaramo kizabera muri BK Arena ndetse cyateguwe na East African Promoters gusa kugeza magingo aya biracyari urujijo ku bandi bahanzi bagomba kuzafasha Joeboy gususurutsa Abanyarwanda.



Iki gitaramo cya Kigali Fiesta biteganyijwe ko kizabera muri BK Arena kuwa 03 Ukuboza 2022 aho umuhanzim Joeboy ariwe umaze kumenyekana mu bazitabira iki gitaramo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO