Umuhanzi Joseph ’Jo’ Mersa Marley wari umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana

Umuhanzi Joseph ’Jo’ Mersa Marley, wari umwuzukuru wa Bob Marley yitabye Imana afite imyaka 31y’amavuko.
Uyu mwuzukuru wa Bob Marley witwa Jo Mersa yasanzwe mu modoka ye yapfuye ku wa 27 Ukuboza 2022.
Kugeza ubu hari amakuru akomeje kuvuga ko uyu muhanzi yahitanwe n’indwara ya Asima yari amaranye iminsi.
Minisitiri w’intebe wa Jamaica, bwana Andrew Holness ni umwe mu babajwe n’urupfu rw’uyu munyamuziki, avuga ko ari igihombo gikomeye ku muziki wa Jamaica.
Mu magambo ye yagize ati: “ Agiye akiri muto , gupfa ku myaka 31 ni igihombo gikomeye ku muziki wa Jamaica no ku bisekuru bizaza.”
Yakomeje agira ati “Nihanganishije inshuti za Joseph , umuryango we, n’abanyamuziki ba Reggae n’abandi bose bakunze uyu muhanzi.”
Abandi bababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi barimo Shaggy , Mark Golding utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Jamaica n’abandi.