Umuhanzi Jowest biravuga ko atakibarizwa mu buroko nyuma y’iminsi 21 yari amaze mu gihome

Umuhanzi Nyarwanda Giribamnbe Joshua uzwi ku mazina ya Jowest nk’umuhanzi kuri ubu amakuru agezweho aravuga ko yamaze kurekurwa na RIB nyuma y’aho yari amaze iminsi igera kuri 21 ari mu gihome aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Biravugwa ko uyu muhanzi yagizwe umwere n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nyuma yo gusuzuma rugasanga nta bimenyetso bikomeye byashinja uyu muhanzi iki cyaha.

Uyu muhanzi Jowest yari yafunzwe bivugwa ko yashatse gukoresha umwana w’umukobwa utagejeje imyaka y’ubukure imibonano mpuzabitsina gusa byarangiye agizwe umwere asohorwa muri gereza.

Kugeza ubu nta kintu nyiri ubwite yari yatangariza itangazamakuru ngo ahamye ko yagizwe umwere nubwo bwose inkuru y’uko yamaze gusohoka mu gihome.

Kanda hano urebe indirimbo Agahapinesi y’umuhanzi Jowest.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO