Umuhanzi Kenny Kai yamaze gutandukana na Kompanyi yari imufite mu nshingano

Kompanyi yitwa ONNIEONE yamaze gushyira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru aho iri tangazo rivuga ko iyi kompanyi itagifite mu nshingano umuhanzi Kenny Kai.

Ubuyobozi bwa ONNIEONE bwatangaje ko Kenny Kai atakiri mu nshingano z’iyi Kompanyi ndetse ngo kumufasha mu buryo bw’uuziki we n’imibereho ye hamwe n’ibindi bikorwa bijyanye n’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Mu ibaruwa yagenewe itangazamakuru hakubiyemo impamvu nyamukuru yateye ugutandukana hagati y’impande zombi aho cyane havugwamo uburyo Kenny Kai ngo yerekeje mu itangazamakuru bityo agasebya kompanyi imufite mu nshingano.

Uyu muhanzi kandi ngo yaciye ruhinga nyuma ajya gukorana n’indi Kompanyi yitwa Imena Softek Ltd nyamara ngo ibi abikora mu ibanga rikomeye atamenyesheje abamuhagarariye.

Ubuyobozi bwa ONNIEONE kandi buvuga ko uku gutandukana ngo kunaturutse ku mpamvu z’uko uyu muhanzi yimutse aho yari yaratujwe n’iyi Kompanyi akimukira ahandi atabamenyesheje.

Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana icyo Kenny Kai atangaza kuri uku gutandukana hagati ye na Kompanyi yari imufite mu nshingano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO