Umuhanzi Kenny uzwi “nk’ Imana y’imihanda” nyuma yo kubona abaterankunga bashya agiye gushyira hanze indirimbo ye ya Kabiri

Mu minsi ishize umunyamakuru M Irene yavumbuye impano nshya mu muziki yibera ku muhanda witwa Itangishaka Kenny, amusaba ko yamufasha kumuteza imbere ,uyu musore akimara kubona ubufasha bw’uwo munyamakuru agishyira indirimbo ye ya mbere yise Imana y’Imihanda yakunzwe na benshi. Kuri ubu uyu musore yamaze gukora indirimbo ye ya kabiri yise ”Nicyo Gihe”.

Mu kiganiro na Genesisbizz uyu musore ubwo yari mu gikorwa cyo gufata amashusho yiyo ndirimbo yadutangarije ko ashimira Imana kuba ibyo yifuzaga kugeraho bitangiye kujya mu bikorwa.

Yongeyeho ko ashimira M.Irene watumye abasha kugera ku nzozi ze ndetse na kompanyi irimo kumufasha mu bikorwa bye bya buri munsi no mu muziki we.

Yakomeje atubwira ati:"Nyuma y’uko mpuye n’abareberera inyungu z’umuziki wanjye muri kompanyi izajya ifasha abahanzi ya “OnnieOne “ nishimiye kuba mpuye n’abantu bagiye kumfasha kandi ndizera ko ibyo nifuzaga kugeraho bimwe natangiye kubikozaho imitwe y’intoki".

Yakomeje agira ati” Ndashimira itsinda ryose rikomeje gukoresha ingufu nyinshi kugira ngo ntere imbere ,nizeza abakunzi banjye ko nyuma mu minsi mike nzabaha indirimbo yanjye ya kabiri .

Ku ruhande rwa “OnnieOne “ Umuyobozi wayo Tuyishimire Olivier yadutangarije ko biyemeje gufasha Kenny ndetse ko bizeza abakunzi ba Kenny ko nka Kompanyi nshya mu ruhando rwa Muzika igiye kujya ifasha abahanzi no gutegura ibitaramo biciye mw’izina rya Rwanda Turn Up.


Reba Imana y’imihanda ya Kenny hano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO