Umuhanzi Kizito Mihigo ntakibarizwa ku isi y’abazima

Polisi y’u Rwanda imaze kwemeza ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Remera, yiyahuriye muri gereza agapfa mu rukerera rwo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2020.

Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara yagize iti “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”

Police ivuga ko tariki ya 15 na 16 Gashyantare, Kizito Mihigo yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, ntirivuga icyo Kizito yiyahuje gusa ngo hahise hatangira iperereza ry’icyatumye yiyambura ubuzima.

Ku wa 14 Gashyantare 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwatangaje iby’itabwa muri yombi rya Kizito Mihigo, runatangaza ibyo akekwaho.

Bagira bati "Kuwa 13/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije #RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi."

Bati ’Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa.’

Kizito Mihigo yiyahuye mu gihe hatari hagatangazwa ibyavuye mu iperereza, RIB iherutse gutangaza ko ryahise ritangira ubwo yatabwagwa muri yombi ku byaha bamukekagaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Nyakwigendera yari akunzwe na benshi mu ndirimbo zinyuranye zirimo n’izikoreshwa muri kiliziya Gatulika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO