Umuhanzi M 1 yatawe muri yombi … Ashobora gufungwa burundu

Nzamwita Olivier Joseph uzwi ku izina rya M 1 mu muziki yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha azira gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Uyu muhanzi ukora injyana ya Dancehall yafashwe arikumwe n’undi musore witwa Uwimana Claude, bari Mudugudu wa Kiruhura, Akagari ka Niboye, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Ikinyamakuru cya Igihe ko uyu muhanzi yatawe muri yombi taliki ya 21 Ukwakira 2021.

Ati “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

M1 na Uwimana Claude bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo Kunywa ibiyobyabwenge no Gutunda ibiyobyabwenge.

Aba bombi mu gihe bahamywa n’icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge, bahanishwa ingingo ya 11 y’itegeko Nº69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rivuga ko ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye (nk’urumogi), bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni zitari munsi ya 20 Frw ariko zitarenze 30.000.000 Frw.


M 1 azwi mu ndirimbo Brenda yakoranye na Bruce Melodie

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO