Mani Martin agiye kwiga ikiciro cya gatatu cya kaminuza muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Umuririmbyi Mani Martin agiye kwiga muri University of Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Mani Martin agiye kwiga muri Contemplation Center, uyu muhanzi agiye kwiga muri University of Virginia mu ishami ryayo rya ‘Contemplation Center’, ryigisha ubumenyamuntu n’uburyo bwo gukoresha impano nk’abantu ku giti cyabo bigiramo mu kuzana impinduka mu muryango mugari ugizwe n’abafite imyemerere, imyumvire n’imyizerere itandukanye.


Mani Martin yabonye buruse izwi nka ‘The Dalai Lama fellowship’, itangwa na University of Virginia ku bufatanye na Dalai Lama, umuyobozi Mukuru w’idini y’abatuye muri Tibet mu Bushinwa.

Mani Martin abaye umunyarwanda wa gatatu ubonye iyi buruse nyuma ya Ifashabayo Sylvain Dejoie umugabo wa Karasira Clarisse


Mani Martin aziga umwaka umwe,aho biteganyijwe ko agomba kwiga guhera mu kwezi kwa Nyakanga.

Muri Nyakanga 2017 nibwo umuhanzi Mani Martin yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO