Umuhanzi Mani Martin yashyize hanze Alubumu nshya yise Nomade

Yifashishije Instagram ye umuhanzi Mani Martin yatangarije abakunzi be ko yamaze gushyira hanze alubumu nshya yise Nomade ndetse yaboneyeho atangaza n’amagambo akomeye nyuma y’iki gikorwa.
Uyu muhanzi yatangaje ko abayeho ashima nyiri ibiremwa ku mw’impano idasanzwe y’umuziki iremanywe nawe hamwe no kugirirwa ubuntu bwo kubaho akabasha kuyisangiza abatuye isi.
Mani Martin yakomeje avuga ko rwari urugendo rutoroshye kugirango agere ku muzingo yashyize hanze ariwo yise Nomade.
Yakomeje avuga ko atewe ishema no gusangiza abakunzi be uyu muzingo icyakora ngo rwari urugendo rukomeye kugirango intego ye igere ku musozo w’icyo yifuza.
Kanda hano urebe indirimbo nomade yitiriwe iyi alubumu ya Mani Martin.