Umuhanzi Mariya Yohana na bagenzi be basohoye indirimbo yo kwibuka bise ’’Impore Mawe’’

Iyi ndirimbo yahuriwemo n’abahanzi bagera ku 10 barimo n’umuhanzikazi ufite ibigwi bikomeye mu muziki w’U Rwanda Mariya Yohana, aho bose bahuje imbaraga bahimba indirimbo ijyanye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bise ’’Impore Mawe’’.

Iyi ndirimbo imara iminota 5 n’amasegonda 41, ndetse iri mu biganza bya
kompanyi yitwa Ishusho Ltd ihagarariwe na bwana Alex Muyoboke.

Iyi ndirimbo ni iyo kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi uhagarariye kompanyi y’Ishusho Ltd bwana Alex Muyoboke yatangaje ko iyi ndirimbo yakozwe mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo muri iki gihe cyo kuzirikana amateka mabi yagejeje U Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho ubuzima bw’abatutsi barenga Miliyoni bahasize ubuzima mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO