Umuhanzi Meddy, Knowless, Anita Pendo n’ibindi byamamare bikomeye batoranyijwe mu bazahabwa ibihembo na Mothers of Hope Awards kubera ibikora by’indashyikirwa bakoze

Meddy, Knowless, Anita Pendo, Zizou Alpacino, Hope Azeda na Kamaliza bagiye guhabwa ibihembo by’ishimwe na Mothers of Hope Awards kubera ibikorwa by’indashyikirwa bakoze.

Ibi bihembo bya Mothers of Hope Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu, Ni ibihembo bitegurwa na Rwema Events.

Mu kiganiro na Genesisbizz, umwe mu bayobozi ba Mothers of Hope Awards adusobanurira impamvu nyamukuru bateguye iki gikorwa, yagize ati " Twateguye iki gikorwa kugirango dushimire abantu bose bagira uruhare mu iterambere ry’ubuhanzi Nyarwanda."

Kuri iyi nshuro bazahemba ibyiciro bitandatu biteye kuburyo bukurikira:
Decade Artist : Meddy
Decade Female Artist : Butera Knowless
Leading Arts Patron: Hope Azeda
Decade music Promoter and Producer : Zizou Alpacino
Decade MC: Anita Pendo
Lifetime Achievement award : Kamaliza

Ibirori byo gutanga ibi bihembo bizabera kuri Classic Hotel, tariki 25 Gashyantare saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Abazitabira ibi birori bazasusurutswa na Yuhi Mic, France, Boston na Maylo, Kwinjira ni amafaranga 5.000 RWF ahasanzwe na 10,000 muri VIP.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO