Umuhanzi Meddy yageze i Kigali aje gusezera no gushyingura umubyeyi we uheruka kwitaba Imana

Meddy yageze i Kigali aho umubyeyi we azashyingurwa nyuma y’uko yavuye mu mubiri tariki 14 Kanama 2022 aguye muri Kenya aho yari arwariye.

Meddy yageze i Kigali ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe mu ma saha ya saa tanu z’ijoro avuye Kenya aho umubyeyi we yaguye amaze igihe yivuriza.

Meddy usanzwe ukorera umuziki we muri Leta zunze ubumwe za Amerika ageze mu Rwanda aho biteganyijwe ko hakurikira gahunda zo gusezera bwa nyuma no gushyingura umubyeyi we Cyabukombe Alphonsine.

Meddy i Kigali aje gusezera no gushyingura umubyeyi we

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO