Umuhanzi Mupenzi Niyo yasobanuye ko yakuze akunda umuziki wa Rap nyuma yisanga arimo kuramya

Umuhanzi Mupenzi Niyo ni umwe mu bahanzi bahamije ko yakuze akunda cyane umuziki wa Secular cyane cyane agakunda injyana ya Rap gusa nyuma yisanga arimo kuririmba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana.

Uyu muhanzi mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz yasobanuye ko kuri ubu abarizwa mu karere ka Kicukiro ndetse akaba abarizwa mu itorero rya ADEPR icyakora ubwo yavugaga ku rugendo rwe mu muziki yavuze ko yakundaga cyane indirimbo z’isi bitewe n’ubutumwa yazumvagamo.

Umunyamakuru wa Genesisbizz yamubajije uburyo yaje guhagarika amahitamo ye maze akayoboka umuziki wo kuramya no guhimbaza maze nawe agira ati:Nakuze numva umuziki w’isi ari mwiza kandi urimo ubutumwa kuko muri icyo gihe umuziki wa Gospel ntabwo wari wakitabiriwe cyane ndetse ibyo byatumaga nshira imbere cyane umuziki w’isi cyane cyane ukoze muri Rap.

Gusa nyuma naje guhindura imyumvire ubwo natangiraga kumva indirimbo z’abahanzi barimo nka Israheli Mbonyi,Aline Gahongayire n’abandi ndetse ibi byatumye ntangira kuyoboka indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana.

Uyu muhanzi avuga ko intego ye nyamukuru ari umumenyekanisha ubutumwa bwiza ndetse yasoje asaba abakunzi be kurushaho kumushyigikira mu kazi akora by’umwihariko mu muziki we wo kuramya.

Umuhanzi Mupenzi Niyo hamwe n’umucuranzi we ubwo bari mu kiganiro Access 250 gitambuka kuri Genesis TV.


Bwana Mupenzi Niyo avuga ko yakuze akunda injyana ya Rap.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO