Umuhanzi Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo Ese Urankunda igize EP yise Ibyumweru bitandatu bya Niyo

Umuhanzi Niyo Bosco yasangije abakunzi be indirimbo nshya yise Ese Urankunda iri kuri Extended Playlist yise 6 weeks of Niyo ugenekereje bisobanuye ibyumweru bitandatu bya Niyo.

Niyokwizerwa Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona wamamaye mu muziki nka Niyo Bosco ndetse akaba abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya MIE Entertainment.

Kuri ubu uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Ese Urankunda.

Iyi ndirimbo niyo ibanjirije izindi zitandukanye ziri ku rutonde rurerure rw’indirimbo (EP) yise ibyumweru bitandatu bya Niyo.

Impamvu nyamukuru yahisemo kwita iyi EP ibyumweru bitandatu bya Niyo, Ngo ni uko buri cyumweru ateganya kujya asohora indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi nyuma hagakurikira gutegura amashusho.

Mu minsi ishize Niyo Bosco hamwe n’itsinda rya Vestine na Dorcas basanzwe bafashwa n’inzu ifasha abahanzi ya MIE, bagaragaye bishimira ibihembo bikomeye bahawe na Youtube.

Abahanzi babarizwa muri MIE bishimira ibihembo bahawe na Youtube.

Niyo Bosco arateganya gukora cyane mu by’umweru bitandatu yihaye.

Reba Ese Urankunda ya Niyo Bosco hano.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO