Umuhanzi Noel Mutagoma yambitse impeta umukunzi we bari bamaranye imyaka 3 mu munyenga w’urukundo

Nyuma yo kumara imyaka imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo umuhanzi ururimba indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana, Noel Mutagoma yafashe umwanzuro maze yambika impeta umukunzi we Igihozo Mignone.

Noel Mutagoma yahamirije aya makuru Genesisbizz ndetse atangaza ko yafashe umwanzuro wo kwambika umukunzi we Igihozo Mignone impeta kuko ngo yabonaga atandukanye n’abandi bakobwa mu gihe cyose bari bamaranye.


Mu magambo ye Noel Mutagoma yagize ati:Nafashe umwanzuro wo kwambika umukunzi wanjye impeta kuko atandukanye cyane n’abandi ndetse mbona ko azi gufata umwanzuro kandi ntabwo ahubuka mu byo akora.

Noel Mutagoma yatangaje ko ikintu gikomeye yakundiye umukunzi we Igihozo Mignone ngo ari uko ari umukobwa ugira urukundo rutavangiye kandi ruzira uburyarya ndetse akaba ngo ari n’umukobwa wiyubaha.

Icyakora ku rundi ruhande Genesisbizz yanaganiriye na Igihozo Mignone ku murongo wa Telefone maze nawe aboneraho guhamya amakuru y’uko yambitswe impeta na bwana Noel Mutagoma.


Igihozo Mignone yatangaje icyo yakundiye umukunzi we Noel Mutagoma.

Uyu mukobwa kandi ubwo Genesisbizz yamubazaga icyo yakundiye umukunzi we ntabwo yariye indimi ahubwo yahamije ko yamukundiye ubwitonzi kandi akaba ngo asenga Imana ndetse yahamije ko afata umwanzuro wo kumukunda ngo atigeze ahatiriza ahubwo ngo byarizanye.

Igihozo Mignone kandi yaboneyeho kugira inama abakundana avuga ko icyambere ari ukugaragaza ikikurimo bityo ukareka urukundo rukakuyobora aho kuyoborwa niby’Isi.







Umuhanzi noel Mutagoma yambitse impeta umukunzi we Igihozo Mignone bari bamaranye imyaka 3 bakundana.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO